Amararo

Amararo

Massamba Intore

Альбом: Kanjogera
Длительность: 6:11
Год: 2021
Скачать MP3

Текст песни

Ndi uwa rwagiriza bigarama rwa ngarambe
Umurenzi wo ku rwanamiza
Umutware utangira muze ngabo yanze gushira amakenga
Ati ndi inkera yabeza
Ndi icyogere mu nkuba
Singomba intabaza
Ngira icyubahiro mu mihigo
Ndaje ngabo igenga isibo mu gitero
Igitaramo ntarimo kicwa nirungu
Imbaraga yabasore ngira ibanze mu mihigo
Rugero rwintore mpimbara abandora
Ntawurampiga ubuhanga na Sentore yarabimpariye
Ati twirushirize wowe mpezamihigo yayise ikirangirire
Ikirenga cyintore mpora ntahana impeta zubugenzi
Ndi ingeruzabahazi
Ndi ruti
Ndi rutinywa
Ndi rutikura
Ndi numushakamba utagira imbeho munda

Akaruru

Eeeeh yeee ehe eeeh
Ye n'amararo yawee

Mukera impuruza
Ngabo zimpunga
Mwitabe induru
Makombe yo ku rwanamiza
Ugira amararo yawee

Eheee eehhh
Ehee ehhhh
Ayo namararo yaweee

Ndiminega ikamirije igitaro ku kirari
Ndi rubangura injunga mu nshuro yishyanga
Murwanashyaka
Ugira amararo yawee

Eheee eehhh
Ehee ehhhh
Ayo namararo yaweee

Ndi rubambana ku makuza rwa Nkubito
Ndintwari yinkuba sinkuka ku isibo
Inkakira asa na nkesha
Umugaba umugambi wimpunzi nkawitarika
Inyamibwa yabato sinkuka nkerimihigo
Iyo twataramanye na rwagitinywa
Uwo basingiza kuba ingenzi
Namararo yawee

Eheee eehhh
Ehee ehhhh
Ayo namararo yaweee

Ndi mubiri wimanzi
Ndi mpashabakinzi
Ndi rubibi rubimburishyanga
Ndi rukabumuzi imanzi
Ndi ruvugwa mu ntangamuganzanyo
Muhigana inkuba zingenzi
Zikamuhotora injunga nkamupfukamira
Ugira iyo urara
Rutagamburura duteye
Namararo yawee

Ndi inkubito ya Rutaganira
Ndi ngarambe ya rudahinyuka
Ndi rugema imbaraga
Ndi ikinani cyabahizi
Ndi igitego cyinshongore
Simutetereza imihigo ihuye
Ndayibimbura akizera
Rurikanwa rwingenzi
Ndi indemarugamba bakesha kuba inyamibwa
Namararo yawee

Eheee eehhh
Ehee ehhhh
Ayo namararo yaweee

Ndi rutanga barikana ishyanga
Ndi rutagarukanwa nabataramyeyo
Ndi rubuza umutware wabo guhigirwa
Ndi ruyagaza abamuvunye
Ndi ruhashya abamurengeye
Ndi ruhebya ababo kunesha
Ndi ruvutsa abo yahuruje kurinda
Ndi rwagiriza intwari ze
Ndi rucikiriza abo yahatse
Iyo twataramanye na ruhebyinkiko yabo mu makuba
Ruhebya impunzi guhunga
Namararo yaweee

Eheee eehhh
Ehee ehhhh
Ayo namararo yaweee