Morning Worship (Ep 40)
Papi Clever & Dorcas
Umpe Bibiliyakukw ari y' innezeza Uyinyoboresh' iteka Mwami Nta kibasha kuzimy' umucyo wayo Ko Yesu yaje kuyitwumvisha Umpe Bibiliyakukw ari y' innezeza Nyoborwe na yo mu nzira ntoya Amategeko yawe ni yo meza Agaragaz' inzira y' ukuri Umpe Bibiliya mu kababaro kanjye Igihe mpigwa n ibyaha byanjye Umpe n'amagambo Yesu yavuze Kukw ari yo mez' ampumuriza Umpe Bibiliya ngw immurikir'iteka Kand' indind' imitego yo hasi Ni yo rumuri rwaka mu mwijima Runyerek' inzira y'amahoro Umpe Bibiliya ngw imbwir' iby' ubugingo Kand'udukomerez' uwo mucyo Ngo tumeny' inzir' igana mw ijuru Unyerek' ubwiza bwawe Data